Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru yihutirwa kubakinnyi APR yifuza gusinyisha

Ikipe ya APR ubu niyo yashoje igice kibanza cya shampiyona y’Urwanda ari iya mbere kuko irusha iyikurikiye ari yo Police FC amanota abiri gusa.

Impamvu yifuje kojyeramo amaraso mashya nuko yifuza kuziba ibyuho bimwe na bimwe biri mumyanya yabo, umukinnyi ukina hagati asatira n’abataka babiri hamwe na myugariro wo hagati.

Amwe mu mazina agarukwaho harimo Milton Kalisa ukinira Vipers  amakuru dukura hafi yabari muri APR nuko ibiganiro bigeza aharyoshye,ikina anyura kuruhande cyangwa agakina nka nimero icumi.

 

Undi munyamahanga bifuza ni Saido Ntibazonkiza ari mubiganiro na APR ,aho ngo uyu mukinnyi yifuza gutandukana na Simba yo muri Tanzania akerekeza muri APR, kuko nawe ibiganiro byaratangiye kandi biri kugenda neza nawe akina kuruhande ariko yanakina kw’icumi,nubwo atari Kubona umwanya uhagije wo gukina muri Simba.

Abo banyamahanga bashobora kwinjira muri APR bashobora kuba babiri cyangwa batatu baba biyojyera kuri Mbonyumwami Taiba na Kategeya baherutse gusinyisha.

Abayobozi bayo bavugako bifuza kuyigira ikipe ikomeye muri Africa haracyari urugendo ariko birashoboka.

Related posts