Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru yigitaraganya ari kuvugwa muri Rayon Sports

Rayon Sports ikomeje gusinyisha abakinnyi bakomeye kugirango bayifashe kwegukane igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports nyuma yo gutakaza umunyezamu Hakizimana Adolfe,irashaka kumusimbuza kuko nyuma yo kumutakaza hasigaye abazamu babiri, amakuru agera kuri Kglnews nuko ngo umutoza yasabye ko yakizanira umuzamu bakomoka mu gihugu kimwe cya Mauritania ariko ubuyobozi bumubwira ko nta mafaranga bafite yo kuzana umunyezamu w’umunyamahanga ahubwo ko bashaka umunyarwanda cyangwa bakagira uwo bazamura mw’ikipe y’abato.

Rayon Sports ivuga ko muri ba myugariro nta mukinnyi bifuza.

Hagati mu kibuga, amakuru Kglnews yamenye nuko Niyonzima Olivier (Sefu)atakije muri Rayon Sports kubera ko Kiyovu Sports yamaze kumwishyura amafaranga yari yamusigaye.

Muri ba Rutahizamu nyuma yo gutakaza Musa Esenu binjijemo ba Rutahizamu babiri bashya, ari bo Alon Paul Gomis na Alsény Camara Agogo.

Kandi yatangiye gukoresha igeragezwa Rutahizamu w’umunye-Congo Thang Kadinda wakinaga muri DC Virunga y’i Goma, igihe yashimwa akazahabwa amasezerano.

Undi mukinnyi bifuza ni Hamis Sedric na Kirongozi, Sedric nyuma yo kwemeranya na Rayon Sports kuyikinira ariko igatinda kumuha ibyo bumvikanye,yahise ahindura ibitekerezo biba ngobwa ko ibiganiro bisubira ibubisi.

Richard Bazombwa Kirongozi we ubu ni umukinnyi wa Kiyovu Sports yasinye amasezerano y’imyaka 3 amakuru ahari avuga ko Kiyovu imwifuzamo miliyoni 40 Frw, byatumye Rayon Sports ihita ikurayo amaso kubera ko ayo mafaranga itayatanga ku mukinnyi ushaka kuyisinyira umwaka n’igice.

Rayon Sports iratangira shampiyona tariki ya 12 Mutarama 2024 ikina na Gasogi United ya KNC.

Related posts