Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Amakuru Yakakanya Diamond Platnumz Ntagipfuye.

Umuhanzi Diamond platnumz ntagipfuye,amakuru meza ni uko kuri kuri Diamond Platnumz wari wafungiwe umugati na YouTube yamaze kudohorerwa.

Kuri ubu rero Diamond platnumz ari mu byishimo nyuma y’uko hari hashize amasaha atari make shene ye ya YouTube yaburiwe irengero, kugeza ubu yagarutse ku murongo.

Diamond wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zanakoze amateka ibye ntibyari bimeze neza kuko isosi ye yari yamenywemo inshishi.

Ku munsi w’ejo nibwo hasakaye inkuru mbi ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye kuri shene ya youtube ya Diamond Platnumz yari yaburiwe irengero, aho abantu bose bari bacitse igikuba.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri nibwo Diamond Platnumz yagiye kuri Instagram ye atangaza ko shene ye ya youtube yagarutse.

Nkuko bisobanurwa neza Umwe muba IT bari bari guhurirana ikibazo iyi shene yari yagize, yavuze ko YouTube ari yo yari yakuyeho shene ya Diamond Platnumz gusa ariko ntago yavuze impamvu yari yakuweho gusa nyuma yigihe gito ikaba yaje kugaruka.

Related posts