Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru meza muri APR FC Ku mvune ya Ismail Pitchou

Kuri iki cyumweru tariki 29 Ukwakira habaga umukino karundura wahuje APR FC na Rayon Sports urangira ari ubusa k’ubusa, muri uwo mukino umukinyi Ismaël Pitchou yavuye mu kibuga utarangiye kubera imvune.

Benshi Nyuma yo kubona ukuntu Umurundi Nshimirimana Ismaël Pitchou yasohotse mu Kibuga bumvaga bizagorana kugaruka mu kibuga kuri uyu musore. Ni nyuma yikosa yakoreweho na Muhire Kevin wamukandagiye agahita anahabwa ikarita y’umuhondo.

Amakuru meza ahari kuri ubu n’uko Ismaël pitchou ameze neza ndetse ku munsi w’ejo kuwa kabiri azatangirana imyitozo nabagenzi be nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za APR FC.

APR FC igiye kwitegura umukino w’umunsi wa 10 izasuramo Muhazi United, ndetse iracyafite n’ikirarane cya SunriseFC.

Pitchou ukina hagati mu Kibuga muri APR FC

Related posts