Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amakuru meza: Ange Kagame yabonye akazi keza muri Perezidansi.

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya Mbere Kanama 2023, nibwo Inama y’ Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Kagame, yafashe imyanzuro itandukanye irimo no kugira Ange Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame, umuyobozu muri Perezidansi

Inkuru mu mashusho

Ange Kagame umukobwa wa Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro bya Perezida. Uyu mwanya awuhawe nyuma y’igihe arangije kwiga ariko akaba atari afite akazi kazwi muri Leta.Abaye umwana wa kabiri wa Perezida Kagame wemejwe n’inama y’abaminisitiri nk’umuyobozi muri Leta nyuma y’uko muri Gicurasi 2020, iyi nama yemeje Yvan Kagame, nk’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB.

Ange Kagame, mu mwaka wi 2019 yasoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu Ishuri rya Kaminuza ya Columbia ryigisha iby’Imibanire n’Amahanga n’Imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA.Yayibonye yiyongera ku Mpamyabumenyi y’Icyiciro cyambere ya Kaminuza yakuye muri Smith College mu bijyanye n’Ubumenyi mu bya Politiki.

 

Related posts