Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru mashya:APR FC igiye kugura umufana ukomeye mu Burundi

APR FC nyuma yo kuva muri Mapinduzi cup amakuru avugwa nuko ikomeje kwifuza umufana witwa NAHIMANA Asina bakunda kwita “Shanga” ukomoka mu Burundi,akaba yarafannye cyane iyi kipe y’Ingabo z’igihugu nyuma yaho ikipe ye ya Vital’o FC yavuyemo itarenze itsinda yaririmo.

Uyu mufana Shanga amaze iminsi avuga ko ikipe ya APR FC ishaka kumugura kugira ngo azayibere umufana wayo nkuko abyemeza.

Shanga ubwo yaganiraga na AKEZA SPORTS ducyesha iyi nkuru.

Ati “Maze iminsi ndiko ndavugana na APR FC wo mu Rwanda kugira ngo bangure nzobe umukunzi wabo. Narabashigikiye kuva aho Vital’O FC isezereye muri Mapinduzi Cup naciye ndabashigikira nabo barabishima ndetse baranampaye amafaranga mu kunshimira.”

Shanga ari mu bagore bafana umupira w’amaguru kandi akaba abimazemo imyaka myinshi kuva muri Athletico Olympic, nkuko tubicyesha Akeza Sports.

Ikipe ya APR iri mu makipe abiri akunzwe cyane mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu, ifiteyo abafana benshi batandukanya kandi bayikunda, banayishyigikira nta kindi ibahaye uretse urukondo baba bayikunda gusa,ariko si ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda yaba iguze umufana kuko AS Kigali yigize kugura Rwarutabura, nubwo atayimazemo iminsi kuko yihise asubira muri Rayon Sports yarasanzwe akunda kandi afana.

Nubwo Shanga yatangaje amakuru yo kuruhande rwe,ntacyo APR FC irabivugaho.

Shanga muri Sitade yagiye kureba umupira.

Related posts