Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Amakuru mashya ku Mugambi w’ Abanye_ Goma bashakaga gutwika Made in Rwanda , inkuru irambuye.

Muri iki Cyumweru turimo nibwo Abatuye mu Mujyi wa Goma bagombaga gukora imyigaragambyo yo kwamagana ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda biri muri uyu Mujyi , gusa iki gikorwa cyaje guhita kiburizwamo rugikubita.

Amakuru avuga ko Kambogo IIdephonse , Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu, akomeje kugirana ibiganiro na mugenzi we uyobora Umujyi wa Goma , , Kabeya Francois Makosa mu gushaka uko haba umwuka mwiza hagati y’ utu duce twegeranye.

Meya Kambogo ubwo yabazwaga ku Myigaragambyo yari yateguwe ku wa 21 Kamena2022 , n’ abatuye mu mujyi wa Goma yari kuberamo igikorwa cyo gutwika ibicuruzwa byose bituruka mu Rwanda , yatangaje ko kuba itarabaye , byaguzweho uruhare n’ uyu muyobozi mugenzi we wa Goma.

Yavuze ko ubuyobozi bw’ u Rwanda bwamenye iby’ iki gikorwa bukabimenyesha uyu muyobozi wa Goma, ati“ nk’ ibi ntibyabaye kuko yabimenye akabikumira”.

Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Goma, bwaburijemo iyi myigaragambyo bukoresheje amayeri kuko umunsi iki gikorwa cyari gitegenyijwe kuba bwahise butumiza inama yigitaraganya yahuje Polisi n’ abayobozi b’ urubyiruko bo muri uyu mujyi , bugatuma iki gikorwa kiburizwamo.

Kambogo atangaza ko abona uyu muyobozi mugenzi we wa Goma, agaragaza ubushake bw’umwuka mwiza hagati y’imijyi yombi. Ati “Hari ibikorwa bitegurwa ntabimenye, ariko iyo tubimumenyesheje arabikumira, ubundi ibyo atazi agakurikirana nko ku banyarwanda baba babangamiwe.”

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wajemo igatotsi mu minsi micye ishize cyaturutse ku byo Ibihugu byombi bishinjanya.

Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda guteza umutekano mucye mu Gihugu cyabo ngo yitwaje M23, iherutse gutangaza ko yiteguye gufatira u Rwanda ibindi bihano birimo no kwirukana Ambasaderi warwo muri iki Gihugu ngo mu gihe rutahagarika ibi bikorwa.

Related posts