Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru mashya ku bagande bakinira Rayon Sports

Rayon Sports iraza gukina umukino wa mbere w’igice cya kabiri cya shampiyona ,kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mutarama 2024 izayihuza na Gasogi United idafite Ojera,Bale,Tamale na Bugingo Hakim.

Rayon Sports amaso akomeje guhera mu kirere,itegereje abagande batatu aribo Bale, Tamale na Ojera kugeza ubu batari bitabira imyitozo mu gihe shampiyona iri butangire  kuri uyu wa gatanu.

Umuvugizi wa Rayon Sports Robert Ngaho yavuze ko abo bakinnyi bagiye mu biruhuko badahawe uruhushya,bakaba baranze no kwitabira imyitozo y’ikipe.

Nyuma yibyo umunyezamu Simon Tamale abinyujije kurubuga rwa X rwahoze ari Twitter yagize ati”Reka dushyireho ibintu umucyo, mu mukino wa Rayon Sports na APR FC nahuye n’ikibazo cy’imvune yo mu ivi ikomeye, nyuma yo kunyura muri MRI nagiriwe inama yo kubagwa nkanaruhuka. Ndi umuntu ukunda nkanubaha akazi kanjye. Nzagaruka mu kazi vuba abaganga nibamara kwemeza ko meze neza.”

Nubwo amakuru agera kuri Kglnews aruko aba bakinnyi basabye amatike yo kuza mu Rwanda,ariko Rayon Sports ibambwira ko bagomba kuza mukazi,kuko nta ruhushya babahaye ryo kujya mu biruhuko.

Bivugwa ko abo bakinnyi bifuza ko basesa amasezerano bafitanye na Rayon Sports.

Kandi Rayon Sports irakina na Gasogi United idafite Bugingo Hakim kubera amakarita menshi afite.

Related posts