Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru mabi kuri Rutahizamu Musa Esenu wakiniraga Rayon Sports

Amakuru mabi kuri Rutahizamu Musa Esenu nuko atazakomezanya n’ikipe ya Rayon Sports.

Uyu rutahizamu uri mu bo Rayon Sports yagenderaho, nuko amakuru agera kuri Kglnews avuga ko Esenu w’ibereye iwabo muri Uganda,nyuma yo gusoza amasezerano yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko bakananiwe  kumvikana,kubera amafaranga

Rayon Sports nyuma yo kubona ko batakomezanya yihutiye guhita ishaka undi Rutahizamu, uza kuba umusimbura wa Esenu niko kuzana Alon Paul Gomis kugira ngo azibe icyuho.

Musa Simba Esenu wagerageje kwitwara neza yatsinze ibitego 13 mu mwaka we wa mbere,mu gihe igice cya mbere cya shampiyona cyarangiye afite ibitego 4 akaba ari uwa Kabiri watsinze byinshi muri Rayon Sports nyuma ya Ruvumbu watsinze 5.

Amakuru ahari aravuga ko  ikipe ya AS Kigali yifuza gusinyisha Musa Esenu, udafite ikipe kugeza ubu.

Related posts