Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amakuru mabi i Rwamagana abantu banyoye ubushera none harimo uwo bumaze gutwara ubuzima abandi nabo bararembye bikomeye , hari icyo barimo gukeka

 

Mukarere ka Rwamagana abantu banyoye Ubushera bubagwa nabi bigera naho umwe muribo apfa abandi benshi bakaba barembye.

Umugore witwa witwa Mukamurara Christina wari ucumbitse kumugabo witwa Nshimiyimana Jean Claude w’imyaka 45, yakoze ubushera ababunyeye ku itariki ya 4 niya 5 zuku kwezi kwa Nyakanga 2023, bubagwa nabi cyane umwe muri bo arapfa. Ibi byabereye mu mudugudu wa Matyazo, akagari ka Gishora, umurenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana.

Inkuru mu mashusho

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 tariki 5, nibwo uwitwa Mugisha Jean Claude w’imyaka 13 yabyutse ajya gukora ikizamini ariko akavuga ko ari kuribwa munda, amaze gukora ikizamini bagenzi be bahise bamusubiza murugo bahageze basanga nabandi bagize uyu muryango bafashwe kimwe na Mugisha, we byanarangiye apfuye.

Abatuye muri aka gace bavuga ko ubu bushera bushobora kuba bwahumanijwe, umwe mubaturanyi buyu muryango wakozweho n’ubu bushera yagize ati “ntago ari bo muryango gusa, kuko uko twabikurikiranye nabandi bari bacumbitse hafi aho nabo bafashwe, gusa ntekerezako uwahumanyije ubwo bushera ari uwabukoze”

Abanyoye ubu bushera bafatwaga baribwa munda ndetse bagahitwa abandi bakaruka. Itangazamakuru rikigera muri aka kagari ryasanze hari abataragezwa ku kigo nderabuzima cya Nyakariro bavuga ko baribwa munda ariko hakaba hari nababunyoye ntibubagwe nabi.

Umuyobozi w’ikigo ndera buzima cya Nyakariro Musabyemariyabeza Liliane, yasobanuye uburyo aba baturage bitaweho kugeza uyu mwana w’umuhungu apfuye. Yagize ati ” Bose bageze hano bigenza ubonako bataremye cyane, baje bafite ibimenyetso byo kuribwa munda, kuruka, hari nabandi bari bafite ikimenyetso cyo gucibwamo. Uwitabye Imana yitwa Mugisha Jean Claude w’imyaka 13, yababaraga munda, ubona avuga anagenda, yahawe imiti na muganga imugabanyiriza ububabare, amushyira muri observations, kuko yabonaga ntakibazo mpuruza yarafite, yaje kujya kubwiherero agarutse nibwo yikubitse hasi arapfa”

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Nyakariro, Umuhoza Theogene yavuze ko bihutiye gushaka nabandi banyoye ubu bushera ngo hatagira undi uhasiga ubuzima ati ” umuryango ugizwe n’abantu batanu nibo bafashwe mbere bamenyekana kwikubitiro, umwe yitaba imana abandi barikwitabwaho n’ibitaro byamasaka mu byukuri turi gukora igikorwa cyo kugenda tureba abanyoyeho kugira ngo turebe niba bo ntakibazo bafite. Amakuru avugako ubwo bushera bwaba bwarozwe ariko hari inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana”

Uyu muyobozi yihanganishije umuryango wabuze umwana wabo w’imyaka 13, anabasaba kujya banywa ibinyobwa byizewe ndetse bakananywera ahantu hazwi hanasobanutse.

Abagizweho ingaruka n’ubu bushera hari hamaze kumenyekana cumi na barindwi, umwe yitabye imana cumi na bane barikwitabwaho n’ibitaro bya Masaka, naho babiri bari kukigo nderabuzima cya Nyakariro.

Umurambo w’uyu mwana wajyanywe mu bitaro bya kacyiru gukorerwa isuzuma kugirango hamenyekane icyamwishe, mu gihe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Mukamurara Christina wakoze ubu bushera.

Related posts