Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru atari meza muri APR FC umukinnyi wayo mushya w’umuhanga warikuzababaza Rayon Sports ashobora kudakina Super cup

Mu gihe habura iminsi mike ngo hakinwe umukino uruta iyindi yose hano mu Rwanda APR FC ikomeje imyiteguro y’uyu mukino, gusa amakuru atari meza n’uko umwe mu bakinnyi beza Shaiboub yagize ikibazo cy’imvune.

Amakuru ahari ni uko Shaiboub Abdelhraman umunya Sudan w’imyaka 29 yavunikiye mu myitozo ubwo yakandagirwaga na Taddeo Luanga.

Shaiboub Abdelhraman Ali ni umwe mu basore binjiye muri APR FC bagaragaje ubunga budasanzwe by’umwihariko mu mukino wa gicuti wahuje APR FC na Mukura Victory Sports. Abafana ba APR FC n’umwe mubo bari biteze ko azabafasha gutsinda mukeba. APR ntiratangaza niba uyu musore atazakina super cup.

Apr FC na Rayon Sports zizakina kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023, mu mikino ibiri ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe buri imwe yatsinze umwe naho uheruka kuzihuza Rayon Sports yatsinze APR FC igitego kimwe k’ubusa cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

 

Related posts