Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru atari meza Kuri Rayon sports umukinyi wayo mushya w’inkingi ya mwamba yavunitse

Ikipe ya Rayon Sports irakina n’Amagaju FC mu mukino wa mbere w’umunsi wa gatatu wa shampiyona uza kubera kuri sitade ya Kigali Pele.

Aya makipe yombi akomoka mu Ntara y’Amajyepfo araza Kuba ahanganye nyuma yaho kugeza ubu anganya amanota 4. Nubwo ikipe ya Rayon sports ariyo ihabwa amahirwe yo gutwara amanota 3 ugereranyije n’Amagaju, iyi kipe bishobora kuza kutayorohera Kuko umukinnyi wayo ukomoka mu gihugu cy’Uburundi Aluna Moussa Madjaliwa atari buze gukina uyu mukino biturutse ku kibazo kimvune afite.

Aluna Moussa Madjaliwa ukina hagati mu Kibuga ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga budasanzwe kuva bagera muri Rayon sports byanatumye ihita itanga bamwe mubo yahasanze, barimo Mbirizi na Osaluwe.

Rayon Sports irakina n’Amagaju uyu munsi i Saa 18H00, Mu mikino 20 iheruka kubahuza Rayon Sports yatsinze 14, Amagaju atsinda 4, banganya 2. Visa ikindi wamenya ni uko mu mikino 4 Amagaju yatsinze Rayon Sports, 3 muriyo Byari ku kibuga cya Rayon sports.

Related posts