Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru atari meza kuri federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) abayobozi bayo bakurikiranwe na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (Ferwacy), Munyankindi Benoît ni mu gihe runakurikiranye n’Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah ku byaha bishingiye ku gutonesha.

RIB ivuga ko Munyankindi yafunzwe ku wa 21 Kamena aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, abajijwe uburyo ibyo byaha byakozwe yagize ati “Imikorere y’icyaha biracyari mu iperereza; ubu dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Yavuze ko icyo cyaha gihanwa n’itegeko ryo kurwanya ruswa, ndetse ko uwo gihamye ashobora gufungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze miliyoni 2 Frw.

Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida wa FERWACY na we akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi akabihishira.

Andi makuru twamenye ni uko ifungwa rya Munyanyindi ryaba rifite aho rihuriye no kuba yarashyize umugore we Kuri list ya deregasiyo yerekeje muri Écosse kandi nta nshingano yari afitemo.

Related posts