Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Amakuru atari meza ku bantu bitwara igihe kinini babuze ibitotsi, dore icyo abaganga bakuburira kirakomeye cyane…

Twese twumva ko igihe ugera ku buriri ugahita usinzira uba uri umunyamahirwe. Waba ibi ubiterwa na stress nyinshi ku kazi cyangwa se ari umunaniro usanzwe, guhumiriza gato ugasinzira cyangwa se kurwana n’ibitotsi ntibize byose hari icyo bivuze ku buzima bwawe ugomba kwitaho.

Niba uri umusore mu gufi hari ibihugu ukwiye kwitondera kurambagizamo kuko habarizwa abakobwa bafite imbavu ndende…

Hari ugera ku buriri gusinzira bikaba ikibazo k’ingutu, ibintu benshi bemera ko ari ikibazo, gusa no guhita usinzira ukigera ku buriri nabyo ni ikibazo.
 

  1. Guhita usinzira nta minota byibuze 5 umaze ku buriri bishobora kuba bisobanura ko ufite ikibazo cy’uko umubiri wawe udasinzira bihagije

Gusinzira ukigera ku buriri benshi babibona nk’ikimenyetso cy’ubuzima bwiza n’amahirwe, gusa impuguke Alex Savy, impuguke n’umutoza mubyo gusinzira akaba arinawe washinze sleepingocean yemeje ko igihe usinzira mu minota itageze kuri 5 ukigera ku buriri, ufite ikibazo cy’uko udasinzira bihagije.
Uyu yagize ati “Niba usinzira vuba vuba bikabije, gishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko umubiri wawe utajya ubona ibitotsi bihagije”

Sujay Kansagra, inararibonye mu byerekeranye n’ubuzima bwiza n’ibitotsi, yemeza  ko binanashoboka gusinzira amaso agahumiriza ariko umubiri muri rusange udasinziriye nk’uko bikwiye bitewe na mood urimo muri icyo gihe, amarangamutima, ibyemezo uri gufata muri iyo minsi, cyangwa se umuvuduko w’amaraso.

Igihe umubiri wawe udasinzira neza, bikamara igihe kinini, umubiri ugomba gukora cyane kugirango ubashe guhangana n’inshingano zawo za buri munsi, muri icyo gihe rero, umutima niwo uhangirikira.
 

  1. Gusinzira nta minota 5 ukigera ku buriri bishobora kugaragaza akavuyo mu bitotsi byawe.

Sonia Parikh, Chief Medical Officer muri Savant Care, Inc, nawe yemeza ko igihe usinzira nta minota itanu umaze ku buriri byagaragaza kavuyo mu bitotsi byawe.
Uyu yagize ati “Igihe ibi bikubaho bigaragaza ko ufite ikibazo kandi gicyeneye kubyirwa muganga wawe”
 

  1. Byagakwiye kugutwara iminota hagati y’iminota 5 na 20 kugirango usinzire

Leigha Saunders , Naturopathic doctor akaba na sleep expert yagize ati “Igihe cyiza cyo kuba usinziriyemo ni hagati y’iminota 5 na 20. Niba bigutwara iminota irenze iyo bishobora kuba bikugora gusinzira kandi icyo ni ikibazo”
 

  1. Kumara iminota  20 Utarasinzira cyaba ari ikimenyetso gikomeye ko ubuzima bwawe buri mukaga

Gusinzira mu minota iri munsi 5 , ntago aricyo kimenyetso cyonyine cy’uko ufite ibibazo mu misinzirire yawe  gusa ahubwo nkuko Allana Wass umwe mu mpuguke zashinze Comfybeddy yemeza ko igihe umara iminota 20 utarasinzira ushobora kuba ufite uburwayi bwo kubura ibitotsi (insomnia) ikibazo gishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe bwose muri rusange.

Ibi bishobora kuba nyirabayazana w’ingufu nkeya, guhora urangaye, kumva ufite agahinda, no guhora uhondobera.

Related posts