Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru agezweho i Burayi, Sheikh Jassim yemeye kwishyura Biliyoni £6 kuri Manchester united, Liverpool, cristiano Ronaldo, Ramos, Greenwood,….

Umunye Qatar akaba n’umuherwe Sheikh Jassim yemeye gutanga amafaranga angana na Biliyoni £6 yaciwe na basanzwe bayoboye Manchester united kugirango ayegukane, amakuru dukesha sky sports avuga ko ibyo gufata iyi kipe bizarangira hagati mu kwezi k’Ukwakira.

Umukinyi Serigio Ramos wari myugariro wa Paris saint-Germain umwaka ushize w’imikino akomeje kubura Ikipe imusinyisha, Ramos yari agiye kwerekeza muri Beskitas gusa kubera umushahara arigusaba uri hejuru byamaze kwanga.

Umwataka w’ikipe ya Arsenal Balogun akomeje kwifuzwa na Chelsea gusa Arsenal ntiyifuza kumutakaza munsi ya miliyoni £40.

Umutoza wa Manchester united Eric Ten Hag yasabye Ubuyobozi bw’iyi kipe ku mugurira byihuse umunya Maroc Sofyan Amrabat.

Ikipe ya Liverpool igifite inyota yo kugura umukinyi ukina hagati mu kibuga yerekeje amaso muri Manchester city aho yifuza umukinnyi Kalvin Phillips.

Rutahizamu wa Chelsea Romeru Rukaku akomeje kubura ikipe imugura kuri ubu uyu musore ari gukorera imyitozo ye mu Bana batarengeje imyaka 21 ba Chelsea.

Cristiano Ronaldo yagaragaye ashwana n’umusifuzi nyuma yo kumufatira icyemezo ntakishimire, ndetse Ronaldo wari warakaye yagaragaye asunika umuntu washakaga ku mufatiraho ifoto (selfie), Ibi bikaba byabaye mu mukino Al Nasri yatsinzemo Shabab Al Ahli ibitego 4-2.

Igihugu cya Jamaica kirahaka guha ubwenegihugu Umukinyi Mason Greenwood wamaze kurekurwa na Manchester united ndetse bikaba bizanamugora ku kuba yakongera gusubira mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

Related posts