Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru ageze kuri Kglnews aka kanya nuko Kwizera Olivier ashobora kutaza kugaragara ku mukino Amavubi afitanye na Mozambique.

Kwizera Olivier ashobora kutagaragara ku mukino u Rwanda rufitanye na Mozambique kubera imvune yagize mu myitozo

Umuzamu w’ ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda Amavubi Kwizera Olivier, nyuma yo kuvugwaho gushaka gutoroka ariko nyuma bikanyomozwa ko ataribyo , biravugwa ko ashobora kutaza kugaragara mu mukino uhuza u Rwanda na Mozambique kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Kamena 2022 kubera imvune.

Amakuru avuga ko Amavubi yakoze imyitoza ya nyuma ku mugoroba w’ uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kamena 2022 guhera Saa kumi n’ ebyiri , amasaha umukino uza kuberaho .

Kwizera ni we mukinnyi utasoje imyitozo nyuma yo kugira ikibazo mu kuboko kw’ iburyo ubwo imyitozo yari irimbanyije , aho yakugwiriye , kuri ubu hakaba hasigaye ko abaganga bakora raporo bakemeza niba aza gukina uyu mukino.

Abazamu basigaye bavamo uza kwitabazwa ni Kimenyi Yves wa Kiyovu SC na Ntwari Fiacre wa AS Kigali.

Kuri uyu wa Kane tariki ya2 Kamena 2022, nibwo ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda Amavubi aza gukina na Mozambique mu mukino ubaza mu itsinda rya 12 mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN ya 2023.

Related posts