Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakipe yaguze abakinnyi b’abanyamahanga benshi yaribeshye?

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko kugera ubu nta mpinduka zirakorwa ku kirebana no kongera umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bari basanzwe bifashishwa mu marushanwa ritegura.

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo FERWAFA yanyujije ku rubuga rwayo rwa X kuri uyu wa Kane taliki 18 Nyakanga 2024.

Ni nyuma y’ibyari bimaze iminsi myinshi bivugwa ko abanyamahanga basanzwe bakoreshwa muri Shampiyona y’u Rwanda bashobora kwiyongera bakava kuri barindwi, bakaba baba umunani no kuzamura.

Hari hamaze iminsi kandi humvikana ubusabe bw’abanyamuryango ba FERWAFA basaba ko abakinnyi b’abanyamahanga bakongerwa, urugero nko mu kwezi gushize kwa Kamena 2024, Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Col. Richard Karasira yatangaje ko icyifuzo cyabo ari uko hatashyirwaho umubare ntarengwa w’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri Shampiyona kuko byayizamurira urwego.

Bitandukanye n’ibyari byitezwe, kuri uyu wa Kabiri ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, FERWAFA yagize iti “FERWAFA irabamenyesha ko kugera ubu nta wundi mwanzuro wo kongera umubare usanzwe w’abakinnyi b’abanyamahanga wemewe mu marushanwa itegura irafata”. Bityo umubare usanzwe w’abakinnyi b’abanyamahanga mu marushanwa yose itegura, nturahinduka.

Umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wagiye uzamuka buri mwaka muri iyi ibiri ishize, aho mu mwaka wa 2021-2022 wavuye kuri batatu ushyirwa kuri batanu mu gihe mu mwaka wa shampiyona ushize aba bari bavuye kuri batanu bagirwa batandatu.

FERWAFA ntirafata umwanzuro wo kuvana abanyamahanga kuri batandatu [6] ngo bongerwe!

Related posts