Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakipe atanu ayobowe na Sunrise aritabira irangizwa ry’urubanza rwa nyuma

Kuva uyu munsi taliki 9 kugera kuri 12 Gicurasi, Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda yamaze kubona nyirayo, irakomeza amakipe ya Sunrise, Etoile de l’Est, Bugesera, Etincelles, na Gorilla arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Imikino yo ku munsi wa 29 wa shampiyona, yasize aya makipe ari yo azishakamo amakipe 2 azakina Shampiyona y’Ikiciro cya kabiri umwaka utaha, kuko Etincelles FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 32, Gorilla FC ku mwanya wa 13 n’amanota 32, Etoile de L’Est ku mwanya wa 14 n’amanota 31 Bugesera ku mwanya wa 15 n’amanota 29, naho Sunrise FC iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 29.

Aho urugamba rukomereye cyane, ni ku mukino ikipe ya Etoile de L’Est izakiramo Bugesera FC. Icyo Etoile de L’Est isabwa, ni ugutsinda Bugesera gusa kugira ngo ihamye kuguma mu cyiciro cya mbere bidasubirwaho.

Ku rundi ruhande, Bugesera FC na yo n’itsinda Etoile de L’Est ishobora kuguma mu cyiciro cya mbere, ariko mu gihe Sunrise itatsinda Marines FC ibitego nibura hejuru y’ibitego 16. (Ubu ifite umwenda w’ibitego 17 mu gihe ari umwenda w’igitego kimwe gusa n’amanota 29 banganya)

Kuri Sunrise ho dore ibigomba kuba kugira ngo iyi kipe igume mu Cyiciro cya mbere.

Icyambere ni ugutsinda umukino wa nyuma bafitanye na Marines FC i Nyagatare nibura ikinyuranyo cy’ibitego 2 kandi Etoile de l’Est na Bugesera na zo zanganyije. Icyo gihe yagira amanota 32 n’umwenda w’ibitego 15, maze hakamanuka Etoile de l’Est n’amanota 32 (kuko yiyongereyeho inota rimwe) n’umwenda w’ibitego 16, maze ikamanukana na Bugesera n’amanota 30.

Ubundi buryo bushoboka ni uko hagati ya Etoile de l’Est na Bugesera imwe yatsinda indi, maze imwe muri Etincelles na Gorilla igatsindwa, hanyuma na yo igatsinda Marines FC nibura ikinyuranyo cy’ibitego hejuru y’icyenda.

Uretse kuri aya makipe atatu bisa n’aho afite ibyago bike, Etincelles FC na Gorilla FC zo zirasabwa gutsinda imikino yazo zikizera kuguma mu cyiciro cya, uretse ko n’iyo zanganya cyangwa zigatsindwa zishobora kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe ikipe zihanganye ziziri inyuma zaba zititwaye neza.

Aya makipe yagiye yirangaraho mu bihe bitandukanye; ibintu bitumye agera ubu akirwana n’ubuzima. Icyakora Etoile de l’Est ni yo kipe yaminjiriyemo agafu mu mikino ya nyuma.

Mu minsi 29 ya shampiyona imaze gukinwa, ikipe ya Etoile de L’Est yabaye iya nyuma (16) inshuro 19 zose, iyi kipe kandi inshuro 7 gusa nizo itari mu makipe yamanuka mu cyiciro cya kabiri. Etoile de L’Est y’umutoza ImamaAmapakabo ubu iri ku mwanya wa 14, ikaba yaherukaga kuba mu makipe atamanuka mu cyiciro cya kabiri ku munsi wa 10 wa shampiyona.

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Gasogi United irakira Etincelles FC, Etoile de l’Est i Ngoma yakire Bugesera FC ku munsi ukurikiraho, ari na ko Sunrise izaba yakiriye Marines FC i Nyagatare.

 

Bugesera nitsinda Etoile de l’Est izaba ifite amahirwe menshi yo kuguma mu cyiciro cya mbere. 
Umutoza wa Sunrise, Jackson Mayanja agarutse asabwa gutsinda Marines hejuru y’ibitego 10, kandi nabwo ntiyizere ijana ku ijana kuguma mu cyiciro cya mbere!

Related posts