Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakipe 4 yo mu Ntara y’ Uburasirazuba yateguye irushanwa rizabera Kuri stade Golgotha

Amakipe 4 yo mu Ntara y’Uburasirazuba yateguye irushanwa rizayahuza rizabera Kuri stade isanzwe ikinirwaho na Sunrise yahawe akazina ka Golgotha.

Mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona y’umwaka utaha w’imikino wa 2023-2024, amakipe 4 ariyo Sunrise FC, Bugesera FC, Étoile de l’Est na Muhazi United yahoze yitwa Rwamagana city.

Intego nyamukuru yiri rushanwa ni ugufasha Aya makipe kwitegura neza shampiyona y’umwaka utaha, kureba niba abakinnyi bashya baguzwe bashoboye, ndetse no gufasha abatoza kumenya aho bagomba kongeramo amasura mashya.

Nyuma y’umujyi wa Kigali ufite amakipe menshi akina shampiyona y’ikiciro cya mbere, Intara y’Uburasirazuba niyo ya kabiri ikurikiraho n’amakipe 4.

Related posts