Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakipe 4 akomeye mu Rwanda arimo Rayon Sport na APR FC ahanganiye umukinnyi ukomeye w’umurundi

Amakipe 4 asanzwe akomeye mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda ahanganiye umukinnyi w’umurundi Bigirimana Abedi, ukina hagati mu kibuga.

Amakipe arimo APR FC, Rayon Sport, police FC na kiyovu sport, niyo makipe yifuza gusinyisha uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe y’igihugu y’Intamba Ku Rugamba.

Abedi Bigirimana umwaka ushize w’imikino yakiniraga ikipe ya Kiyovu Sport, nyuma biza kurangira atandukanye nayo aho ikipe yasezeye Abakinnyi benshi nawe arimo.

Aya makipe hose uko ari 4 akomeje ibiganiro n’uyu mukinnyi gusa nta n’imwe yari yemerera kuyijyamo. Rayon Sport niyo kipe ihabwa amahirwe yo kuba yamwegukana.

Related posts