Ubwo abakandida depite b’umuryango wa FPR – Inkotanyi, biyamamarizaga mu turere dutatu turi mu ntara y’amajyepfo abanyamuryango b’uyu muryango, bavuga ko ibyo uyu muryango umaze kugeza ku banyarwanda mu myaka 30 ishize, bazabigenderaho batora umukuru w’igihugu n’abadepite baturutse muri uyu muryango.
Ibi babitangaje kuri uyu wa 2 Nyakanga 2024, aho mu Karere ka Gisagara ku kibuga cy’ibiro by’umurenge wa Muganza, ahari imbaga nyamwinshi y’ abanyamuryango ba FPR _ Inkotanyi baturutse mu mirenge itandukanye y’aka karere, mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Depite wa FPR-Inkotanyi muri aka Karere.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kglnews.com , bo mu karere ka Gisagara, bagaragaza uko ibikorwa remezo bitandukanye bagejejweho n’Umuryango FPR-Inkotanyi byabafashije kwikura mu bukene ubu bakaba batunze imiryango yabo.
Uwitwa Murindarugamba Jean Bosco, wo mu Murenge wa Ndora yagize ati: “Umwihariko wa Gisagara urihariye kuko nta muhanda twagiraga, nta kaburimbo, amazu menshi yari nyakatsi ariko kuri ubu ibyo byose byarakemutse, iyari santere yabaye umujyi ku bw’ibyo umukandida yatugejejeho muri 2017. Inganda zazanywe iwacu zahaye akazi abaturage babasha kwikenura kuko ni nyinshi, hari abaturage bahahemberwa , ndetse hari n’abashatse ubucuruzi bakora kugira ngo borohereze abaguzi b’izo nganda kujya babona ibicuruzwa hafi”.
Dr. Ngiruwonsaga Pascal, wari uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza, yagarutse kuri byinshi byakozwe mu myaka 7 ishize muri Gisagara, birimo umuhanda wa kaburimbo wageze bwa mbere muri Gisagara n’uruganda rwa Nyiramugengeri rwatanze imirimo mu karere.
Mu Karere ka Huye, ibikorwa byo kwamamaza byabereye kuri site ya Rugarama, mu Murenge wa Rusatira, aho abakandida bose basabye abaturage kongera guha amahirwe FPR Inkotanyi bayihundagazaho amajwi, kugira ngo bakomeze iterambere.
Abakandida_depite barimo ni Uwamariya Veneranda, Kayigire Terence na Kayirebwa Pelagie ba FPR Inkotanyi, Nizeyimana Pie watanzwe na UDPR ndetse na Epiphanie Mukampunga wo muri PPC.
Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Bweramana, muri santere ya Gitwe, hiyamamarije kandida depite Rusanganwa Theogene.
Aba banyamuryango bavuga ko bafite byinshi bashingiraho bavuga ko bazatora abakandida depite ba FPR_ Inkotanyi ndetse na Paul kagame ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ko nta nkomyi bagomba ku batora.
FPR ihamya ko igiriwe icyizere igatorwa, yakwihutisha iterambere rirambye, igashyira imbaraga mu bikorwa byo guhanga imirimo, cyane cyane ku byiciro by’abagore urubyiruko ndetse n’ibindi.