Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amajyaruguru:Abanywa inzoga mu gitondo baburiwe

Ubwo yitabiraga inteko y’abaturage yo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024,yahuje abaturage bo mu Mirenge ya Base, Kinihira, Rukozo na Cyungo yo mu Karere ka Rulindo, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashishikarije abaturage kwirinda ibisindisha ahubwo bagahagurukira gukora.

Bamwe mu bacuruzi b’utubari tw’ibigage baganiriye na radio TV1 bo mu karere ka Gicumbi bavuze ko ikigage kigenda mu masaha ya mu gitondo ngo kuko mu byaro nimugoroba baba batangiye kujya mu mirimo yo mu rugo.

Ati:”Inaha muri Shangasha ikigage ugicuruza mu gitondo,ntabwo ku mugoroba wabona abakiriya,iyo bigeze nimugoroba irakimena urumva ko ari ugukorera mu gihombo.Icyo twasaba nuko bareka tugakora ku masaha ya kare.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko kuri ubu amabwiriza agenga utubari yavuguruwe akaba abuza utubari gufungurwa mu masaha y’akazi.

Yagize ati “Tuvuge niba hano muhingiye icyo gihumbi, mu gitondo saa mbiri ukajya kunywa icupa rya 500 Frw, saa tanu mugenzi wawe akahanyura ukamugurira irindi, ubwo saa munani urumva utaranywa iryo wikopesheje?”

“Turifuza ko mubihindura mukajya mu mirimo ibateza imbere aho gusesagura n’utwo mwari mufite. Bikurura ubusinzi, amakimbirane mu miryango, ubukene n’Umutekano muke”.

Yavuze ko abafite utubari bazajya bafatwa bafunguye mu masaha y’akazi bazajya bacibwa amande y’ibihumbi 50 Frw.

Amabwiriza mashya agenga utubari mu Ntara y’Amajyaruguru ateganya ko tugomba gufungurwa saa munani z’amanywa, tugafunga saa saba z’ijoro naho mu mpera z’icyumweru tugafungwa saa munani ariko ababa bari gucuranga bagafunga umuziki saa yine.

Akabari karenze kuri aya mabwiriza gacibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 n’ubwo mu minsi ishize aya mande yagendaga atandukana bitewe n’agace .

Intara y’Amajyaruguru ni imwe mu Ntara zo mu gihugu ihingwamo igihingwa cy’amasaka ari nayo avamo inzoga izwi nk’ikigage.

Urutonde dukesha ikinyamakuru Thisisafrica, rugaragaza ko umubare mpuzandengo wa litiro z’inzoga zinyobwa muri buri gihugu ku munywi umwe, aho igihugu cya Uganda buri muntu umwe anywa nibura litiro 23.7 z’inzoga, mu gihe u Rwanda n’u Burundi binganya litiro 22 ku mwaka kuri buri muntu.

 

Related posts