Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amahitamo ya rwatubyaye abdul yashyize mu rujijo abafana ba rayon sports nyuma yo kuvugwa cyane  ko azayikinira.

Amahitamo ya rwatubyaye abdul ku ikipe azakinira umwaka utaha yavugishije benshi mu bakunzi ba rayon sport nyuma yo kuvugwa cyane ko agiye kuyerekezamo.

Myugariro rwatubyaye Abdul ukirutse imvune yari yagize ubwo yari mw’ikipe ya FC Shkupi FC yo muri Macedonia y’amajyaruguru, akaba atazakomezanya nayo yahisemo kugaruka gukina mu Rwanda.

Rwatubyaye umaze iminsi mu biganiro n’amakipe arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali yamaze guhitamo aho azakina umwaka utaha w’imikino.

Amakuru kglnews yamenye ni uko Rwatubyaye Abdul yamaze gutera umugongo amakipe arimo rayon sports na kiyovu sports aho yamaze gufata umwanzuro ko azakinira AS Kigali mu gihe kingana n’umwaka umwe ,byaba ngombwa akongera amasezerano mu gihe nta kipe yaba abonye ku mugabane w’i Burayi.

Bamwe mu bakunzi ba rayon sports bagaragaza ukutishimira kubura umukinnyi nkuyu aho bavuga ko izi ari intege nke n’ibimenyetso byo kutazitwara neza umwaka utaha.

Rwatubyaye yakuriye mu bakinnyi b’ingimbi (academy) ba APR FC aho yavuyemo yerekeza muri APR FC ayigiriramo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yavuyemo mu mwaka wa 2019 yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Rwatubyaye yavuye mu Rwanda asinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare 2019 ariko iyi kipe yaje kumutanga mu ikipe ya Colorado Rapids na yo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana umukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-2017.

Related posts