Umunyarwanda Cardinal Kambanda Antoine ni we munyarwanda wa Mbere ugiye kwitabira gutora no gutorerwa kuba Papa Mukuru wa Kiliziya Gatorika.
Iyi nkuru ije nyuma y’ uko Papa Francis yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, ku myaka 88 y’ amavuko nyuma y’ igihe yari amaze arwaye indwara z’ ubuhumekero.
Kuri ubu inkuru irimo kugarukwaho n’ abantu benshi ni uko umunyarwanda Antoine Kambanda azagaragara mu bazatorwa Papa ndetse na we afite amahirwe yo kuba mu batorwa.
Nyakwigendera Papa Francis yagize Antoine Kambanda , Cardinal mu mwaka 2020 mu Ugushyingo,yahise aba Cardinal wa Mbere ubayeho mu Rwanda.
Nyuma y’ urupfu rwa Papa Francis,hazabaho Inama y’ abepiskopi batoranyijwe kugira ngo hatorwe Papa Mushya, iyi nama bivugwa ko izaba hagati ya 6 na 11 Gicurasi 2025, ikazabera muri Chapella Sixtine i Roma mu Butaliyani,nk’ uko biteganyijwe.
Amakuru avuga ko mu ba Cardinal barenga 120 bemerewe gutora, harimo na Cardinal Antoine Kambanda.By’umwihariko Cardinal Antoine Kambanda azatora Papa mushya kuko aba-Cardinal babyemerewe ari abari munsi y’imyaka 80 mu gihe afite imyaka 67 y’amavuko.
Kuri ubu Papa Francis yatabarutse yari amaze imyaka 12 ayobora Kiliziya Gatolina ku Isi kuko yatorewe uyu mwanya mu 2013.