Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Amahano kwa Pasiteri! Yagerageje kuryaman**a n’ umugore mwiza mu itorero arenzaho no gushaka kwishumbusha akana k’ uwo mugore ngo nako akumve uko kameze

 

Uyu mu Pasiteri witwa Abel Haridi bivugwako yari mu rukundo n’uyu mugore witwa Moline Matavire, ariko ko yakubitwaga n’uyu mu Pasiteri amuhatiriza ko yamusura aho uwo mu Pasiteri yatahaga, Biravugwa kandi ko uyu mu Pasiteri n’ubwo yateretanaga n’uwo mugore, ariko yahoranaga irari ryinshi ryo kuryamana n’umwana wuwo mugore.

Nk’uko byatangajwe n’uwo mwana witwa Thandiwe, yavuze ko Pasiteri Abel Haridi yigeze kumusaba ko bakundana abimusabira mu maso ya nyina gusa nyina abifata nkibisanzwe nkaho uwo mu Pasiteri yakinaga.

Uwo mwana yavuze ko yamusubije ko Niba amushaka, akwiye kumanza gutandukana na nyina ariko Pasiteri bikamunanira dore ko we yashakaga umwana na nyina. Uyu mwana Kandi yakamoje avuga ko uyu mugabo cyangwa umu Pasiteri ko Atari umuntu mwiza nkuko benshi babibona.

Uyu mugore Kandi n’uyu mwana baje kwishima nyuma y’uko urukiko rwanzuye ko bakwiye kurindwa dore ko ubu uyu mu Pasiteri atemerewe kwegera aho bari.

Abo bombi bishimiye uwo mwanzuro kuko batazongera kubangamirwa no kubuzwa uburenganzira bwabo bikozwe n’uwo mu Pasiteri. Gusa mu gihe iyo myanzuro yafatwaga Pasiteri Abel Haridi ntago yigeze ahagaragara, ariko urukiko ruvuga ko iyo myanzuro igomba guhita ishyirwa mu bikorwa.

Ese birakwiye ko umukozi w’Imana akora amahano nyamara agabura ijambo ry’Imana.Benshi bavuga ko akwiriye kwemera umurimo yasabye agashaka umugore umwe agashimishwa nawe ndetse akarahira kuzongera kubegera nk’uko urukiko rubivuga.Abanyarwanda baragira bati:”Agahugu umuco wako , akandi wako”.Aha babaga bashaka kuvuga ko batifuza kumva ahano asa n’ayavuzwe iwabo.

Related posts