Amahano i Bugesera  umupasiteri mu itorero  rya ADEPR yapfuye arimo gutera akabariro.

Inkuru irimo kugarukwaho n’ abantu benshi cyane n’ iyu mupasiteri wapfuye ubwo yarimo gutera akabariro.

Byabereye mu Mudugudu wa Musagara ,mu Kagali ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Busegera.

Uyu mugabo yitwa Rwigema Donacie wari usanzwe ari umuvugabutumwa  yaguye mu buriri  bw’umugore yari yagiye guteraho akabariro ubwo bari  bakiri muri icyo gikorwa.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu mugabo yahoze ari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR icyakora ngo itorero yayoboraga ryaje gufungwa mu nkubiri yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa bituma yigira mu rindi torero aho nabwo yari ahafite inshingano zikomeye.

Bakomeza banashimangira ko nyakwigendera yagiye muri urwo rugo avuye gusenga gusa ngo uyu mugore yapfiriyeho bari basanzwe banabonana kenshi gashoboka.

Uriya mugore yapfiriyeho we yari asanzwe abana n’abana be batatu muri iyo nzu byabereyemo, amakuru akavuga ko kuri ubu yahise atabwa muri yombi.

Amakuru avuga ko nyakwigendera we yabanje kubana n’undi mugore bari baranasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko baza gushwana baranatandukana bapfuye kubura urubyaro.

Ivomo: BTN TV

Ba uwa mbere mu kubona amakuru yacu ya buri munsi