Mu Karere ka Gisagara , mu Murenge wa Ndora , haravugwa inkuru ibabaje aho abantu babiri batawe muri yombi n’ urwego rw’ igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB), kubera icyaha bakekwaho gifitanye isano n’ ubwicanyi bwabereye muri aka karere.
Amakuru avuga ko ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 12.05. 2023.
Urwego rw’ igihugu rw’ Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko rwafashe uwitwa Habimana Jean Felix ukekwaho kwica Nyirabavakure Vestine na Tuyihorane Jean bo muri kariya Karere twavuze haruguru hamwe no muri uriya mu Murenge.
RIB kandi ivuga ko yanafashe Hagenimana Candida bikekwa ko ari we watumye Habimana kwica bariya bantu , kubera amakimbirane bari bafitanye na we ashingiye ku mitungo.
Amakuru akomeza avuga ko bariya bantu bakekwaho gukora ariya mahano bafashwe tariki ya 13 Gucurasi 2023.
Kuri ubu aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, n’ iya Kacyiru , mu gihe Dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uru rwego ruvuga ko umuntu wese uvutsa ubuzima undi ari icyaha cy’ ubugome gihanwa bikomeye n’ amategeko , ahana ibyaha mu Rwanda, kandi rwibutsa abaturage ko ntawemerewe kwihanira , ko mu gihe havutse amakimbirane hagati y’ abantu , basabwa kwegera inzego z’ ubutabera kugira ngo zibakiranure.
Hari andi makuru ikinyamakuru Umuseke dukesha ino nkuru cyamenye ngo uyu Nyakwigendera Nyirabavakure Vestine ni umukecuru ufite imyaka 65, yicanywe n’umwana we Tuyihorane Jean w’imyaka 21, Ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Sagahungu, Akagari ka Cyamukuza, mu murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara, Ukekwaho kwica bariya bantu, avuga ko bamubangamiraga, bagatuma adahabwa umugabane w’isambu Sekuru yamuhaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ndora , Nsanzimana Theogene , yavuze ko umuhungu witwa Habimana, Nyakwigendera Nyirabavakure Vestine yari abereye Nyinawabo, ngo yari yaje kumusura ari kumwe n’undi muntu, Nyirabavakure arabacumbikira bukeye, basanze Nyirabavakure Vestine n’umuhungu we bishwe, kandi bariya bari bamusuye, bagiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ndora yavuze ko basaba abaturage kwandika imyirondoro y’abashyitsi kuko biri mu byatumye abakekwaho buriya bugizi bwa nabi bafatwa, mu buryo bworoshye
Reba iyi nkuru mumashusho