Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amagambo siyo akina umupira Gasogi United yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino wari wakabirijwe

Kuri uyu wa gatanu shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakinwaga, aho habaye umukino w’umunsi wa 4 wahuje Gasogi United na kiyovu Sports bikarangira amakipe yombi acyuye inota rimwe.

Ni umukino watangiye ku isaha Yi saa 19h00 aho kuri sitade ya Kigali Pele stadium, Gasogi United niyo yari yakiriye uyu mukino. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa kubusa, gusa ubona ko amakipe yombi anganya mu Kibuga.

Mu gice cya kabiri nibwo ibintu byahinduye isura, Ku munota wa 52 Mugunga Yves wari wabanje mu Kibuga yarekuye urutambi rw’ishoti umuzamu wa Gasogi united atora umupira mu nshundura, kiyovu Sports iba ibonye igitego cya mbere. Gusa hdaciye akanya ku munota wa 59 Malipangou kapiteni w’ikipe ya Gasogi yakoreweho penaliti ndetse ku munota wa 62 ayinjiza mu izamu rya Kiyovu Sports, amakipe yombi yongera gutuza.

Impande zombi zakomeje gusatirana gusa habura ikipe ibona igitego cya kabiri cyayihesha itsinzi umukino urangira gutyo ari igitego 1-1, amakipe agabana amanota atyo.

Mu mikino 10 aya makipe amaze guhura muri shampiyona y’u Rwanda Kiyovu Sports yatsinze 1, Gasogi united itsinda 5 banganya inshuro 4. Mu mikino 4 ya shampiyona imaze gukinwa Gasogi United yatsinze ibiri inganya 1 itsindwa undi, Kiyovu Sports yo yatsinze umwe inganya 2 itsindirwa umwe.

Gasogi United ubu iri kumwanya wa 2 n’amanota 7, kurutonde rwa gateganyo rwa shampiyona naho kiyovu Sports iri kumwanya wa 7 n’amanota 5.

Abakinnyi 11 umutoza Alain Kirasa wa Gasogi United yabanje mu kibuga

Dauda Ibrahim Bareli

Niyitegeka Idrissa

Mugabe Robert

Kwizera Aimable

Malipangu Theodore

Muderi Akbar

Rugangazi Prosper

Max well Djoumekou Ravel

Karenzi Jamldine Bucyocyera

Lisere Cedric Lisombo

Abakinnyi 11 Petros Koukouras wa Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Nzeyurwanda Djihad

Mukunzi Djiblil

Ndizeye Eric

Iracyadukunda Eric

Nizigiyimana Mackenzie

Shalif Bayo

Niyonzima Olivier

Mosengwo Tansele

Nizeyimana Djuma

Muhozi Fred

Mugunga Yves

Related posts