Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amagaju yigishije Rayon Sports umupira, Rayon Sports ikizwa n’uko umukino yawushyize kw’itara birangira banganyije

Kuri uyu wa gatanu kuri sitade ya Kigali Pele haberaga umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, urangira Amagaju FC anganyije na Rayon sports igitego kimwe ku kindi 1-1.

Kipe ya Rayon Sports niyo yari yakiriye uyu mukino utari woroshye, amakipe yombi yinjiye mu Kibuga anganya amanota 4 kuyandi nyuma y’imikino 2 bari bamaze gukina.

Muri rusange igice cyambere amakipe yombi yagerazaga gukina agasatira ashaka igitego, gusa Rayon sports nk’ikipe nkuru kandi yari mu rugo ukabona ko irusha Amagaju. Ku munota wa 27 umusore Rukundo Abdul Rahman yabonye igitego cya mbere cy’Amagaju, arinacyo cyabonetse mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje ishaka kwishyura bituma yiharira umupira cyane, Amagaju n’ikipe yarifite igitego Yakinaga yugarira gusa nayo ikanyuzamo igasatira.

Ku munota wa 87 Rudasingwa Prince yaboneye Rayon Sports igitego yatsindishije umutwe ku mupira waruhinduwe na Ojera. iminota 90 isanzwe yarangiye bongeraho 4, Muri iyo minota Rayon Sports yabonyemo igitego gusa umusifuzi wo kuruhande yemeza ko habayemo kurarira. Bidatinze Amagaju yazamukanye umupira yihuse maze abasore bayo bahusha uburyo bukomeye bwagombaga kubahesha amanota atatu. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

kugeza uyu uyu munsi amakipe yombi ntaratsindwa umukino muri 3 amaze gukina yose yatsinze umukino 1 anganya 2, buri kipe ifite amanota 5 ndetse Amagaju naya 2 Rayon Sports ikaba iya 3 ku rutonde rwa shampiyona.

Muri rusange Rayon sports yagowe no kubura umukinyi Aruna Moussa Madjaliwa byatumaga Amagaju yidagadura.

Ku munsi wa Kane wa shampiyona Amagaju azakira Muhazi United i Huye mu gihe Rayon Sports izasura Marine FC i Rubavu.

Related posts