Ikipe ya Amagaju FC ku munsi w’ ejo hashize tariki ya 18 Gashyantare 2025, yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Rayon Sports ariko irabitumbagiza.
Ikipe ya Murera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025 , iraba yambikana n’ ikipe ya Amagaju FC mu mukino wo kwishyura wa Shampiyona w’ umunsi wa 18 ugomba gutangira ku isaha ya saa kumi n’ imwe z’ umugoroba kuri Sitade Mpuzamahanga ya Karere ka Huye.
Ni umukino ikipe ya Amagaju FC yakaniye ku rwego rwo hejuru kuko urabona ko Ubuyobozi bwifuza kwitwara neza imbere ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’ Agateganyo rwa Shampiyona.
Iyi Kipe ya Amagaju FC yashyize hanze ibiciro hakiri kare ariko abenshi batungurwa ni uko yabihanitse kandi ari ikipe ikinira mu Ntara. Ibiciro byo kwinjira ,Amagaju FC yabigize ibihumbi 3 ahasanzwe ,ibihumbi 5 ahatwikiriye ibihumbi 10 muri VIP ndetse n’ ibihumbi 20 muri VVIP.
Ibi biciro byose bizakurikizwa ku muntu ugura itike hakiri kare kuko ku munsi w’ umukino biziyongera bibe ibihumbi 5 ahasanzwe , ibihumbi 7 ahatwikiriye ,ibuhumbi 15 muri VIP ndetse n’ ibihumbi 30 muri VVIP.