Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amafoto:reba urutonde rw’abakinnyi 10 bakiniye ikipe y’igihugu Amavubi batakigaragara mu mupira w’amaguru kandi batasezeye

Twabakoreye urutonde rw’abakinnyi 10 bakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ariko ubu bakaba badafite amakipe kandi nibanatangaze ko basezeye mu mupira w’amaguru tukaba tutazi aho baherereye,harimo nabo ubuzima bwagoranye.

10. Sugira Ernest

Rutahizamu wa kunzwe cyane n’abanyarwanda kubera ibyishimo yagiye abaha mu bihe bitandukanye bimwe muri ibyo harimo nka CHAN ya 2016 aho yacaga inshundura ndetse niya 2021 Aho yasohoye abantu munzu bakuzura imihanda nubwo bitari byemewe kubera icyorezo cya COVID-19 yanyuze mu makipe atandukanye nka APR FC,AS Kigali,Rayon Sports na AS vita club.

9.Sekamana Maxime

Uyu yazamukiye mw’ikipe ya APR FC akina no muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana nawe ntago tuzi aho yagiye.

8.Butera Andrew

Umwe mu bakinnyi bari bazi umipira cyane,ari mu bakoze amateka yo kuba barageze final y’igikombe cya Africa U17 anakina igikombe cy’isi U17 yakiniye APR FC na AS Kigali, bivugwa ko yaretse umupira kubera amarozi yaramurembeje.

7.Rugwiro Herve

Umwe mu bakinnyi bari bafite ibigango wakiniye APR FC na Rayon Sports nubwo baje gutandukana tukamubura.

6.Mushimiyimana Mohamed

Nawe Ari mu bakinnyi bari bazamutse neza agira amashoti akomeye, nubwo kubera imyitwarire mibi yo hanze y’ikibuga byatumye umupira umunanira, yakiniye As Kigali na Rayon Sports.

5.Martin Fabrice

Nawe yari afite impano yagahebuzo nubwo ucupa ritamukundiye ko impano ye ayibyaza umusaruro uko byari bikwiye, yanyuze mu makipe nka APR FC na Police FC tutamuherukamo.

4.Habimana Husen (Etoo)

Nawe yakiniye Rayon Sports na Gasogi United aherukamo nyuma yaho tumubura muri Ruhago.

3.Iradukunda Eric (Radu)

Uyu wakinaga neza kuri kabiri yaje gusoza umupira imburagihe nubwo yari muto nawe ari mu bakiniye Rayon Sports na APR FC amakuru aheruka nuko yakoze igeragezwa muri Kiyovu Sports bikanga.

2.Mico Justin

Abibuka abana bo muri 2011 bakinnye igikombe cy’isi cya U17 yari mubari inyingi yamwamba, nubwo yagiye asubira inyuma,aheruka gukina muri Mukura kugeza ubu nta kipe afite.

1.Mvuyekure Emery

Umuzamu mu minsi ishize wari uwa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi ubu niwamenya Aho yibera kuko atakigaragara mu mupira w’amaguru.

Related posts