Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amafoto:Rayon Sports igiye kuzana umunyezamu wakiniye ikipe y’Igihugu ya Senegal ngo asimbure Adolfe

Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Adolfe Hakizimana agiye kumusimbuza Khadime Ndiaye wakiniye Senegal y’Ingimbi.

Amakuru agera kuri Kglnews nuko mu gitondo cya tariki 9 Mutarama 2024 aribwo Rayon Sports izakira umunyezamu w’Umunya-Senegal Khadime Ndiaye ukinira ikipe ya Guédiawaye FC yiwabo.

Afite imyaka 27, areshya na 1.85m, yakiniye Senegal U20 aje guhatanira umwanya na Simon Tamale na Bonheur.

Rayon Sports yari isigaranye umwanya umwe gusa wo kongeramo umukinnyi mushya bakaba bagiye gushyiramo uwo munyezamu,kuko bari basigaranye babiri gusa.

Rayon Sports yashoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 4, shampiyona irasubukurwa ikina tariki 12 Mutarama 2024 na Gasogi United.

umunyezamu w’Umunya-Senegal Khadime Ndiaye,uje gusimbura Hakizimana Adolfe.

Related posts