Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Amafoto: Urutonde rw’abakobwa babaye ba Nyampinga b’u Rwanda bamaze kwerekana abakunzi babo muri uyu mwaka mushya wa 2024

Mu minsi igera kuri 5 yonyine ishize dutangiye uyu mwaka mushya wa 2024, abantu bakomeje kugenda berekana ingamba nshya batangiranye muri uyu mwaka. Bamwe muri abo harimo n’abakobwa byabaye Nyampinga b’u Rwanda bamaze kwerekana abakunzi babo muri uyu mwaka mushya.

Kglnews yabateguriye urutonde rw’abakobwa byabaye Nyampinga b’u mu myaka yatambutse bamaze kwerekana abakunzi babo muri uyu mwaka.

Miss Nishimwe Naomi

Muss Naomi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, ku itariki ya 01 Mutarama 2023, nibwo umukunzi we Micheal Tesfay yamwambitse impeta y’urukundo. Mu mashusho uyu musore ukomoka mu gihugu cya Ethiopia yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, yari aherekejwe n’amagambo ashima Imana yabahuje ndetse avuga ko ategereje umunsi bazabaniraho akaramata, yakomeje agira ati Kandi tugiye gushyingiranwa.

Miss Uwase Muyango Claudine

Miss Muyango watsindiye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto mu mwaka wa 2019, ku munsi w’ejo taliki ya 04 Mutarama 2024, nibwo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kimenyi Yves ukinira ikipe ya As Kigali akaba ari umuhango wabereye mu biro by’umugi wa Kigali. Aba bombi basanzwe babana nk’umugore n’umugabo n’imfura yabo urukundo rwabo rwatangiye kuvuga ahagana mu kwezi kwa Kanama 2019. Biteganyijwe ko kuri uyu wa 6 tariki ya 06 Mutarama 2024 baseserana imbere y’Imana.

Miss Kayumba Darina

Miss Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2022 nawe abinjujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ifoto ye aryamye mu gituza cy’umusore w’umuraperi Kemzer ndetse arenzaho n’agatima bigaragaza ko bashobora kuba bari mu rukundo. Ibi byaje gutuma abantu bacika ururondogoro bavuga ko baba yaba ari mu rukundo na Kimzer.

Miss Umwiza Phiona

Miss Phiona nawe yamaze gushyira hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we bamaze imyaka igera kuri itatu bari mu rukundo n’ubwo batari barigeze babihamiriza amakunzi babo. Aba nabo biravugwa ko bashobora kuba barushinga mu gihe gito.

Related posts