Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Uncategorized

(Amafoto): Umugabo yafatiye umugore we muri lodge ari kumuca inyuma ahita amwuriza moto yambaye ubusa amusubiza ababyeyi be

Gushaka umugore cyangwa umugabo mukabana neza nta makimbirane ni byiza. Ariko nanone biba bibi cyane iyo mutumvikana bitewe n’impamvu zitandukanye, ubusambanyi cyangwa gucana inyuma bikaba impamvu imwe mu zikomeye zitera gutandukana kw’abantu bashakanye. Uwitwa Simon Aswani kuri Facebook yasangije abamukurikira amafoto bivugwa ko ari ay’umugabo wafatiye umugore we muri lodge amuca inyuma agahita amwuriza moto byihuse yambaye ubusa akamwihutana iwabo ku ivuko akamusubiza ababyeyi be.

Ibi byabereye mu gihugu cya Kenya mu mpera z’umwaka ushize. Uyu mugabo utavuzwe amazina ngo yari afite amakuru ko umugore we ari kumuca inyuma mu nzu zicumbikira abantu (lodge) yitwa Shamakhokho Lodge. Akimara kubona aya makuru ngo yaje kuri iyi lodge maze agwa gitumo umugore we ari kumuca inyuma n’undi mugabo, uwo mugabo wari ari kumusambanyiriza umugore ngo yahise yiruka maze asiga umugabo n’umugore we aho.

Uyu mugabo ngo byihuse yahise afata umwanzuro wo gusubiza uyu mugore iwabo. Niko guhita amushyira kuri moto yambaye ubusa aramwihutana amusubiza iwabo. Uyu mwanzuro uyu mugabo yafashe watunguye benshi ndetse uranabatangaza kuko batiyumvisha uburyo yahanisha umugore we kumutwara kuri moto ari nta myenda yambaye.

Ku mbuga nkoranyambaga aya mafoto akimara kugeraho benshi bayavuzeho bitandukanye, bamwe bati uyu mugore yabonye igihano kimukwiriye kubera guca inyuma umugabo we, abandi bati ntibyari bikwiye ko amukoza isoni ngo amutware kuri moto yambaye ubusa.

Related posts