Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amafoto: Dore ibyabaye ku mugabo waciye ingufuri ya Polisi , biteye agahinda.

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’ umugabo waparitse imodoka yiwe ahantu hatemwe n’ amategeko y’ iki gihugu agarutse asanga bamaze kuyishyiraho ingufuri kugira ngo abanze yishyure. Uyu mugabo na we yahise agira umujinya afata icyemezo cyo kuyica atiriwe ajya gushaka abayishyizeho ngo abishyure baze bayikureho.

Aka gashya kabereye mu Mujyi wa Kampala muri iki gihugu aho ubu ibice byinshi byo mu mujyi bisigaye bitemewe kuhaparika imodoka nahasigaye ukahaparika aruko wishyuye, mugihe abagande benshi batabikozwa.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko abaturage baraho byabereye bakomereye Polisi iba iraje isanga amaze kuyica arimo kuyishyira mu modoka ngo ayitware imuta muri yombi.

Ubusanzwe iyo usanze abashinzwe umutekano mu mujyi wa Kampala bagushyiriyeho ingufuri ujya kubashaka bakakwishyuza amande ubundi bakabona kugusubiza ikinyabiziga cyawe, iyo utishyuye kijyanwa kuri polisi.

Related posts