Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amafoto: abakinnyi 5 bakomeye banywa itabi harimo na Messi

Uratungurwa no kumva bamwe mu bakinnyi bakomeye ukunda uburyo bikundira itabi, nubwo atari ryiza ku bakinnyi nundi muntu wese muri rusange,usanga uwarinyweye kurireka bigorana ariko birashoboka.

Niyo mpamvu twabakoreye urutonde rw’abakinnyi 5 bakomeye basomo kw’itabi.

5.Lionel Messi

Lionel Messi ni we mukinnyi ufite Ballon d’Or nyinshi yanatwaye igikombe cy’isi nibindi bitandukanye akaba anafatwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi,ari mu bakinnyi bikundira itabi kurireka bikaba byaranze.

4.Neymar Jr

Neymar Jr ukomoka muri Brésil yakoze agahigo ko kuba ari we mukinnyi wa mbere waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi aho yavaga muri Barcelona ajya muri PSJ nubwo imvune zitamworoheye bavuga ko impamvu ,kugaruka bitinda nuko ngo mu burwayi bwe yikundira ibirori,ariko nitabi rikaba riri hafi aho.

3.Zinedine Zidane

Yatwaye Ballon d’Or atwara igikombe cy’isi ubu akaba ari umutoza,muri 2002 yahawe akazi ko kurwanya kunywa itabi ariko muri 2006 mbere y’umukino wa kimwe cya kabiri w’igikombe cy’isi bari bagiye guhuramo na Portugal yagaragaye ari kunywa itabi, bavuga ko uwarinyweye kurireka biba bitoroshye.

2.Mesut Ozil

Mesut Ozil ni umwe mu bakinnyi bishimira kunywa itabi cyane,yaciye mw’ikipe nka Real Madrid na Arsenal ari umukinnyi ukomeye,ariko ubu akaba yaramanitse inkweto uyu ngo yagombaga kujya mu kibuga ari uko abanje gusomaho.

1.Mario Balotelli

Mario Balotelli ni umwe mu bakinnyi bishimira kunywa itabi kandi azwiho kugira umutwe ufunze,byaturukaga kubuzima busharira yanyuzemo nko gukurira ku muhanda,ahantu byagorana kubona uwahabaye atanywa itabi nubwo bishoboka.

Abandi ni nka Radja Nainggolan,Marco Veratti,Wayne Rooney na Gianluigi Buffon.

Related posts