Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amafaranga atarigeze agurwa undi mukinnyi uwo ari we wese Kw’isi niyo ikipe yo muri Saudi Arabia yatanze kuri Mbappe

Ikipe ya Al Hilal yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yohereje ubusabe bwayo bwa mbere bungana na miliyoni €300 za mayero mu ikipe ya Paris saint-Germain aho yifuza umukinyi Mbappe.

Ikipe ya Al Hilal yatanze miliyoni €300 kuri Mbappe, aya mafaranga akaba ariyo menshi atanzwe n’ikipe yifuza umukinyi mu mateka ya ruhago. S’ikipe ya Al Hilal yonyine yifuza Mbappe kuko n’amakipe yo mu bwongereza akomeje Ku mwifuza. Mbappe kuruhande rwe arifuza kwerekeza muri Real Madrid.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi nibwo Rutahizamu w’umufaransa Kylian Mbappe yabwiye Paris saint-Germain ko atazongera amasezerano muri iyi kipe ubwo ayo afite azaba arangiye mu meshyi ya 2024. Ibi byatumye iyi kipe ihita ishakisha uko yamugumana cyangwa byakanga ikamugurisha.

Ibintu byaje gukomera ubwo mu mpera ziki cyumweru ikipe ya PSG yakuraga Mbappe mu bakinnyi yajyanye mu gihugu cya Japan mu kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2023-2024.

 

Related posts