Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ama G The Black agiye gukorera amateka I Musanze mugitaramo cyizatangira mumasaha y’amugitondo

Umuhanzi ukomeye cyane munjyana ya hip hop Ama G The Black akomeje imyiteguro yo kumurikira album ye ‘Ibishingwe’ mu Karere ka Musanze, mu gitaramo kizabera muri stade Ubworoherane ya karere ka Musanze ku wa 8 Nzeri 2023.

Iki gitaramo uyu muhanzi ateganya kugikora ku manywa dore ko kuri gahunda biteganyijwe ko kizatangira saa tanu z’amanywa kikarangira bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iki gitaramo Kandi kukitabira akaba ari ubushake gusa kuko kuzacyitabira bizaba ari ubuntu ku bakunzi be.

Muriki gitaramo akaba azaba akomeza kumurika Album ye yise ibishingwe kikazaba gukurikirana nicyo yakoreye ikigali muri Nyakanga uyu mwaka.

Ama G The Black yavuzeko yahisemo gushyira igitaramo cye kumanywa Kandi kwinjira akabigira ubuntu ari ukuberako yashatse ko ubutumwa buri mundirimbo ziri kuri Album ye buzatambuka kuva kubana kugeza kubakuze kuko ashaka ko bugera kubantu benshi.

Ati “Ndifuza ko igitaramo cyanjye cyitabirwa n’abana, urubyiruko n’ababyeyi, rero kugira ngo uko ikintu kizamo izo ngeri zose z’abantu, bisaba ko utegura utekereza no ku zindi gahunda zabo”.

Nifuje ko twatangira kare tugasoza kare kugira ngo n’abataha bazagire igihe bagerera mu rugo kuko ingeri zose zizitabira.

Byitezwe ko Ama G The Black azafatanya n’abahanzi batandukanye ariko ataratangaza.

Ama G The Black niwe muhanzi uzaba ukoze agashya ko gukora igitaramo mbere ya saa sita zamanywa hano mu Rwanda.

Related posts