Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Aline Sano nyuma yo guhura na Fake Gee , noneho yahuye n’ uzi kuvuza Radio cyane. Soma inkuru yose.

Aline Sano uri mu bahanzikazi bazwiho ubuhanga muri muzika, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Radio’ isa n’igisubizo cy’iyo yari aherutse gushyira hanze yise ‘Fake Gee’. Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka nibwo Aline Sano yashyize hanze indirmbo yise ‘Fake Gee’, mu magambo y’iyi ndirimbo yavugaga ku musore wakundanye n’umukobwa bihebuje ariko nyuma umukobwa akazagusanga ntacyo ashoboye mu buriri nuko amwita ‘Fake Gee’.

Muri iyi ndirimbo hari aho yagiraga ati: Ubu ntabyamabanga, reka nguhe Ikinyarwanda. Kwanza nturi fit, one sip, fake D.., ushega utabasha. Uteka ibyo utazi guhisha. Mu biganiro bitandukanye uyu mukobwa yagiye akora byo kumenyekanisha iyi ndirimbo yavugaga ko yari ishingiye ku nkuru mpamo. Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022, Aline Sano yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise ‘Radio’.

Iyi ndirimbo iyo uyumvise neza usanga ari nk’igisubizo kuri iyo twavuze haruguru. Mu magambo y’iyi ndirimbo hari aho Sano agira ati: Kwanza urabashije sha, uzimya ibyo wakije rata, Nturi nk’utwo navuze last time (Fake Gee), Tumwe dukoramo nk’utwana. Shyira shene iri trend now (Akinyuma), komeza uzengurutse that line, Birasamira calm down, cana vuba please Baby. Iyi ndirimbo nshya ya Aline Sano ‘Radio’ amashusho yayo yakozwe n’umuhanzi mugenzi we Chriss Eaz naho amajwi yakozwe na X on The Beat asozwa na Bob Pro.

Related posts