Alicia na Germaine berekanye ko umuziki wa Gospel ushobora no kuba uw’udushya

 

Itsinda rya Alicia na Germaine, rikomeje kwigarurira imitima ya benshi mu muziki wa Gospel nyarwanda, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya ‘Ibendera’, iri mu njyana ya Amapiano. Iyi ndirimbo ikurikiye izindi zakunzwe cyane zirimo Uriyo, Rugaba na Ndahiriwe, zatumye aba baramyi barushaho kumenyekana no gukundwa n’abatari bake.

Amashusho y’indirimbo ‘Ibendera’ yari ateganyijwe kujya hanze mu mpera za 2025, ariko atinda gusohoka kubera imbogamizi zitandukanye zabayeho mu ifatwa n’itunganywa ryayo. Icyakora, imaze kujya hanze yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, benshi bashima udushya twifashishijwemo turi k’urwego rwo hejuru , by’umwihariko mu ishusho n’imitegurire yayo.

Mu mashusho, Alicia na Germaine bagaragara bari ku mafarasi, bagenda nk’abatsinzi, ishusho ijyana n’ubutumwa bw’indirimbo bushingiye ku ntsinzi, icyubahiro no kwiringira Imana. Indirimbo igaragaramo amagambo agaragaza ukwizera kudashidikanywa, aho baririmba bavuga ko Imana yabasubije agaciro ikanabakiza ibikomere, bagahamya ko batazigera bayitera umugongo.

‘Ibendera’ igaragaramo kandi amashusho yafashwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Drone, agaragaza ubwiza bw’ahafatiwe amashusho mu Karere ka Huye, anahuzwa n’imbyino z’abakristo bagize itsinda VOH Band Team ryo muri UR–Huye, byongereye indirimbo uburyohe n’umwimerere udasanzwe.

Alicia Ufitimana, umwe mu bagize iri tsinda, yasobanuye ko ubutumwa bwa ‘Ibendera’ bushingiye ku Byanditswe Byera, by’umwihariko ku ihishurwa rivuga Imana nk’Ibendera ry’abayizera. Yavuze ko indirimbo ari itangazo ry’ukwizera n’icyizere, rihamya ko Ibendera ry’Imana riguma rihagaze hejuru y’ubuzima bw’abayizera uko ibihe byaba bimeze kose.

Papa Innocent, Umuyobozi Mukuru wa ABA Music ireberera umuziki wa Alicia na Germaine akaba n’umubyeyi wabo, yavuze ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo bahuye n’imbogamizi zitandukanye, ariko bagashyira imbaraga nyinshi mu kuyitunganya ku rwego rwo hejuru. Yagaragaje ko yafatiwe ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu, harimo n’amashusho yafatiwe ku mafarasi mu Mujyi wa Kigali.

Yanagarutse kandi ku mishinga bafite muri 2026, aho yavuze ko bateganya gukora Album yabo ya mbere, izaba igizwe n’indirimbo mu ndimi zitandukanye zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili, bakanateganya kwitabira ibitaramo mu Rwanda no hanze yarwo.

Alicia na Germaine ni abavandimwe bavuka mu Karere ka Rubavu, bamaze umwaka umwe mu muziki wa Gospel, ariko bamaze kwigarurira imitima ya benshi. Kugeza ubu bamaze gushyira hanze indirimbo zirindwi, bakaba bakomeje kugaragaza ko umuziki wa Gospel ushobora no kuba uw’udushya kandi ugakorwa ku rwego rwo hejuru.

 

Alicia na Germaine bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu muziki wa Gospel nyarwanda.
Papa Innocent, Umuyobozi Mukuru wa ABA Music ireberera umuziki wa Alicia na Germaine akaba n’umubyeyi wabo yavuze ko 2026 bafitw imishinga bateganya gukora irimo no gushyira hanze album yabo ya mbere
Alicia na Germaine basanzwe batuye mu Karere ka Rubavu

REBA AMASHUSHO Y’ INDIRIMBO IBENDERA YA ALICIA NA GERMAINE