Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Ak’ibiganiro byigisha gutera akabariro kashobotse. Dore icyo Minisitiri yabivuzeho nyuma yo guhatwa ibibazo n’abadepite

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yitabye Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, kugira ngo atange ibisobanuro ku ngamba iyi Minisiteri ifite mu gushakira umuti ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda birimo amakimbirane mu bashakanye.

Abagize Inteko Ishingamategeko bagaragarije Minisitiri ibibazo by’imico mva mahanga imaze kumunga urubyiruko n’umuryango.

Mu byagarutsweho harimo ibibazo by’ababana bahuje ibitsina,abifuza kubanza kubana mbere yo kubaka ingo,abifuza gusezerana za kontaro (contract) ,kubyara batwitiwe n’abandi cyangwa biciye mu mashini.

Nanone kandi hagarutswe ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube ahakomeje kugaragara ibiganiro biganisha ku busambanyi, ababitambutsa bavuga ko bari kwigisha kubaka urugo.

Mu gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo, Prof Bayisenge yavuze ko inzego zireberera itangazamakuru ryagakwiye kugenzura ibiganiro bitambutswa ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Ku biganiro bigenda bigaragara bishobora kurarura urubyiruko mu ikoranabuhanga. Aha ni ugushyira imbaraga hagati y’inzego yaba Minaloc ishinzwe kureberera itangazamakuru na RURA. Ikoranabuhanga rifite uruhande rwiza n’uruhande rubi mu gihe rikoreshejwe nabi cyane cyane ko byanagaragaye ko mu bibazo bitera amakimbirane mu miryango harimo gukoresha telefoni.”

Mu 2019 Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA), rwasabye radio na televiziyo zikorera mu Rwanda guhagarika kwamamaza no gutambutsa ibiganiro byamamaza ibikorwa by’ubuvuzi. Gusa hirya no hino ibyo biganiro biracyatambuka.

Related posts