Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Akari kumutima wa myugariro wa Rayon Sport nyuma yo guhamagarwa mumavubi kunshuro yambere. Ahaye abafana ba Rayon Sport isezerano rikomeye. soma witonze!

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sport ufite amamuko mugihugu cy’u Burundi Ndizeye Samuel, kurubu yamaze kwinjira mubakinnyi 24 bazakinira ikipe y’igihugu amavubi mugushaka itike yo kuzakina imikino y’anyuma ya Africa y’abakinnyi bakina imbere mugihugu. uyumusore wasazwee n’ibyishimo akimara kumva aya makuru, yatangaje byinshi ndetse biza no kugeraho asezeranya abafana , abakunzi ndetse n’abanyarwanda muri rusange isezerano rikomeye. wakwibaza uti uyumusore yaba yasezeranye iki? komeza usome iyinkuru uraza gusobanukirwa.

Ubusanzwe uyumusore afite ubwenegihugu bw’ibihugu bibiri aribyo u Rwanda ndetse n’u Burundi kuberako Papa we ni Umurundi ariko Mama we ni Umunyarwanda. ibi rero bihesha uburenganzira amahirwe yo kuba yakinira igihugu yihitiyemo nkuko amategeko abimwemerera. ubwo rero umutoza w’amavubi yahitagamo gutoranya abakinnyi bagera kuri 24 bazajya guhangana na Ethiopiya mumikino yo gushaka itike yo kuzakina CHAN, uyumusore nawe yaje kwisanga yasohotse kurutonde rw’aba bakinnyi maze nawe abyakirana yombi ndetse biramunezeza cyane.

Mubyishimo byinshi rero uyumusore yatangaje ko mugihe yagira amahirwe yo kuzaba mubakinnyi 18 umutoza azifashisha, nibwo abanyarwanda bazasobanukirwa neza ko ari myugariro utandukanye nabandi bose ikipe y’igihugu yigeze kugira ko ndetse uyumusore yiteguye gutanga ibyo afite byose ndetse ko nanyuma yaho ikipe ya Rayon Sport aribwo igiye kongera kwibuka ibihe bidasanzwe yigeze kugira.

Uyumusore urangwa n’ishyaka ridasanzwe mukibuga ndetse bikaba ari nabyo byamuhesheje kuba yajya mubakinnyi umutoza w’ikipe yigihugu yifuje kuzakoresha mumikino iri imbere. usibye uyumusore wahamagawe kandi muri Rayon Sport hahamagawe Rwatubyaye Abdul,Nishimwe Blaise,Ganijuru Elie. muri aba bakinnyi kandi usibye Nishimwe Blaise ndetse na Samuel abandi bakinnyi bose bakaba ari abakinnyi bashya bagiye muri Rayon Sport muri irigura ni igurisha ry’abakinnyi.

Related posts