Sadio Mane ari muri bake mu byamamare byicisha bugufi dore ko yongeye kubishimangira ubwo nyuma yo gufata numero y’umufana yaje kumuhamagara bakaganira.
Mane yatsinze penaliti yatsindiye ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika mu ntangiriro z’umwaka ndetse binatuma igihugu cye cyizitabira ikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar.
Mbere yumukino wa Senegal na Benin kuwa gatandatu, Mane yahuye numufana wamarangamutima menshi imbere ye. Amarira y’ibyishimo yatembye kumatama maze ahobera rutahizamu wa Liverpool inshuro ebyiri.
Nkuko tubikesha urubuga rwabafana ba Liverpool Empire of the Kop, umufana yabwiye Mane ati: “Sadio, ndagukunda cyane. Ndetse nagerageje kubigeza kubantu bo mumudugudu wawe kugira ngo duhure nawe. Sadio, Imana iguhe ubuzima bwiza kandi buzira umuze”. Mane yagombaga kugenda ariko yasabye umufana kwandika numero ye ya terefone mbere yo kugenda.
Ugushyingo 2020, Mane yongeye guhura n’inshuti yo mu bwana yari amaze imyaka 17 atabona. Solo, wahoze akinana umupira na Mane i Bambali, muri Senegali, ubu ni umupolisi i Bissau.
Mu mudugudu yavukiyemo, Mane yatanze, £200.000 yo gufasha gutera inkunga ishuri rishya ryisumbuye kugirango urubyiruko rwubu narwo rugire amahirwe. Yishyuye kandi ibitaro, umusigiti na sitade ya siporo kugira byubakwe.