Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Aka ko mwari mu kazi! Burya Rayon Sports ijya gukina na APR FC burya disi yari yafashe ideni, byamenyekanye

 

 

Ku munsi w’ ejo hashize tariki ya 22 Ukuboza 2024, nibwo ikipe ya Rayon Sports , Yatangaje ko Mbere y’ uko ihura na APR FC yari yabanje kwaka ideni kugira ngo bitegure umukino.

 

Byatangajwe n’ umuryango wa Rayon Sports bwagiranye inama n’abahagarariye ama Fun Club ya Rayon Sports bose, kugirango bagezwe ibyo iyi kipe irimo gutegura ndetse n’ibyo imaze iminsi ikora.

Perezida w’umuryango wa Rayon Sports, bwana Twagirayezu Thadee yashimiye abakunzi ba Rayon Sports bitabiriye umukino wabahuje na APR FC ndetse anabagezaho amafaranga ikipe yinjije nibyo yakoreshejwe.Uyu muyobozi yavuze ko ikipe ya Rayon Sports kwinjiza abafana, basaruyemo amafaranga asanga milliyoni 152.

Thadee yanavuze ko muri aya mafaranga bishyuyemo FERWAFA milliyoni 9, bishyuye kompanyi icuruza amatike milliyoni 10, banishyura umusoro uhwanye na milliyoni 4 ndetse banishyura Milliyoni 10 kugirango bahabwe sitade. Ufashe aya mafaranga yose yatanzwe, Rayon Sports yasigaranye milliyoni 112.

Twagirayezu Thadee yatangarije abari mu nama ko kugirango Sitade Amahoro yuzure abafana, byasabye ko we n’abari babirimo bamara iminsi 3 bataryama. Uyu muyobozi yanatangaje amafaranga ikipe yinjije mu baterankunga bamamarijwe.

Yagize ati “Reka mbabwire, kugirango iriya Sitade yuzure igitambo ni uminsi 3 tutaryama ndetse no gukorera hamwe. Mubaterangunga twamamarije twabonyemo milliyoni 53 n’ibihumbi 500.”

Twagirayezu Thadee yatangaje ko ubwo bajyaga gukina na APR FC kugirango bategure uyu mukino bagurijwe amafaranga n’umwe mu bakunzi ba Rayon Sports.Yagize ati “ Tukimara kubona aya mafaranga, twahise twishyuramo ukwezi kumwe ariko ayo mafaranga twari twabonye mbere yo gukina na APR FC, ni umuntu wari wayaduhaye twahise tuyamusubiza angana na Milliyoni 42.”

Uyu muyobozi yatangaje ko kugeza ubu Rayon Sports ku mafaranga yinjije, isigaranye milliyoni 53. Aya mafaranga ubuyobozi butegereje kuyongera kugirango abakinnyi baguzwe ntibishyurwe ( recruitment fees) babasha kwishyurwa.

Kugeza ubu kugirango ikipe ya Rayon Sports ibashe kwishyura abakinnyi umushahara w’ukwezi kwa 11 ndetse inishyure abakinnyi baguzwe mu meshyi yo muri uyu mwaka, ikeneye milliyoni 108. Nubwo bitoroshye ariko Thadee yabahaye icyizere ko biri mu nzira nziza.

Abari muri iyi nama bashimiye Twagirayezu Thadee nyuma yo gutangaza ko abakinnyi ba Rayon Sports bahembwe ukwezi kwa 9 ndetse n’ukwa 10 kandi bizeye ko mbere ya Noheri bazaba babonye amafaranga y’ukwezi kwa 11 kuko amafaranga barayafite ahubwo bategereje kubona milliyoni 69 zo kwishyura abaguzwe, bakayabahera rimwe.

Muri iyi nama hatowe abayobozi barimo Muhawenimana Claude wongeye gutorerwa kuyobora abafana ndetse na Claude Mushimire wagize uhagararariye imishinga muri Rayon Sports.Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ntabwo abakinnyi baratenguha ubuyobozi kuko ikipe iracyari ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 33.

Related posts