Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Aho umutindi yanitse ntiriva Arsenal ikomeje gutakaza amanota

Ikipe ya Arsenal FC bikomeje kugorana kuko ikomeje gutakaza amanota uko bwije nuko bucyeye.

Arsenal yaje yiteguye gusoza umwaka ari iya mbere,imaze gukubitwa n’ikipe ya Fulham FC ibitego 2-1 Arsenal niyo yakibanje,kumunota wa 5 cya Bukayo Saka nyuma gato Fulham iza yishyura kumunota wa 29 ihita ishimangiramo ikindi kuwa 59 Arsenal kwishyura birayinanira.

Ikipe ya Arsenal FC isoje kumwanya wa 4 aho irushwa na Leverpool ya mbere amanota 2 kandi ifite umukino itarakina mu gihe yawutsinda yahita irusha Arsenal amanota 5 nyamara iyo iza gutsinda byari kuyifasha gusoza umwaka iyoboye.

Ikipe ya Arsenal FC n’umutoza wayo Mikel Arteta akomeje kwibazwaho kuko nyuma yo gutakaza igikombe umwaka washize habuta imikino 6 nubu kiri kugenda kibaca mu myanya y’intoki,ariko biracyashoka ko banagitwara ariko birasaba guhozaho.

Ikipe ya Arsenal amakuru ahari nuko bari bwojyeremo Rutahizamu uza kubafasha muri uku kwa mbere,akabashakira ibitego bikomeje kubura.

Related posts