Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Agiye atsinze umukino 1 gusa, umunya Espagne Carlos Alos Ferrer watozaga ikipe y’u Rwanda Amavubi yamaze gusezera kuri aka kazi

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi umunya Espagne Carlos Alos Ferrer yamaze kwegura ku nshingano zo gukomezanya n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Abinyujije kurubuga rwe rwa Twitter yashimiye abayobozi ndetse na bafana kuburyo babanye mu gihe yaramaze mu rwanda.

Mu butumwa bwe umutoza yagize ati “Ndashaka kwifuriza FERWAFA [AMAVUBI]amahirwe masa ahazaza,abayobozi bashya,abakinnyi,abatoza n’abafana.

 

Ndashaka kubashimira ko mwampaye amahirwe yo gukorera muri iki gihugu cyiza cyane kandi nizeye ko ubu buyobozi bushya bwa FERWAFA babifashijwemo na Minisiteri ya Siporo bazagera ku ntsinzi vuba.

Twari twaje ahangaha kugirango duhatanire kubona tike y’igikombe cy’Afurika 2023. Iki nigihe cyiza cyo gutangira umushinga mushya ku bayobozi bashya ba FERWAFA ariko nange ni igihe cyo gutangira umushinga mushya kandi nzahora ndi umufana w’Amavubi.

Uyu mugabo w’imyaka 48 yahawe akazi mu kwezi kwa Werurwe 2022, mu mikino 12 yatoje u Rwanda habariwemo niya gicuti, Carlos yatsinze 1 anganya 5 atsindwa 6. Biravugwa ko yamaze kubona akandi kazi gusa ikipe agiye kwerekezamo ntiramenyekana.

Related posts