Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Agezweho Iburayi, umuzamu wa Arsenal arashakwa na Chelsea, United kuri Serge Gnabry, Liverpool igiye guha amasezerano T.A.A ushakwa na Madrid n’ibindi,……

Umunyezamu wa Arsenal umwongereza w’imyaka 25 Aaron Ramsdale arifuzwa n’ikipe ya Chelsea na Bayern Munich, ibi bije nyuma yaho umutoza Mikel Arteta yahisemo gukinisha David Raya ku mukino ushize batsinzemo Everton 1-0.

Ikinyamakuru Fichajes cyo Kirandika ko ikipe ya Manchester united igiye gutangira Offer muri Bayern Munich ku musore Serge Gnabry w’imyaka 28, ikipe ya Bayern yiteguye kujya mu biganiro igihe haba hatanzwe amafaranga ari hejuru ya Miliyoni £52m. Manchester united Kandi mu kwezi kwa Mutarama irashaka kwinjiza myugariro w’ikipe ya Atletico Madrid umunya Uruguay Jose Maria Giminez.

Newcastle United irashaka kogereza Amafaranga angana na miliyoni £52m ku mukinnyi Lucas Paqueta umunye Brezil ukinira ikipe ya West Ham united. Uyu mukinnyi muri iyi meshyi yaragiye kwerekeza muri Manchester City ntibyakunda kubera iperereza yarari gukorwaho kubijyanye na Betting.

Ikipe ya Liverpool igiye kongerera amasezerano umukinnyi wayo Trent Alexander Arnold wifuzwaga n’amakipe yo muri Espagne arimo Real Madrid na FC Barcelona.

David de Gea wahoze akinira Manchester united kuri ubu udafite ikipe ari mu biganiro na Real Betis yiwabo muri Espagne mu masaha make ashobora kuyisinyira.

Umwe mu banyamakuru bakomeye Kw’isi Fabrizio Romano atangaza ko Kylian Mbappe umwaka utaha azakina muri Real Madrid ni nyuma yaho uyu musore yanze kwakirira uduhimbazamusyi yahabwaga na PSG kugirango ayisinyire.

Related posts