Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Agezweho Iburayi, Sancho na Dortmund, Liverpool irashaka umukinyi wa Real Madrid, Manchester united

Amakuru ava mu kinyamakuru Bild cyandikira mu Budage aravuga ko Borussia Dortmund itifuza kongera gusinyisha umukinnyi Jordan Sancho ukinira Manchester united.

Ikipe ya Liverpool irimo kwifuza gusinyisha umunye Brezil Rodrygo ukinira Real Madrid mu gihe cyose yaba itakaje umunya Misiri Mahammed Sarah.

Ikipe ya Tottenham Hotspur igurisha Kane muri Bayern Munich yashyizemo ko uyu mukinnyi ishobora kongera kumugura (buy-back clause). Ikintu kingenzi bashyizemo ni uko bagomba kwanga ubusabe bwa Bayern kurusha uko bakwemera kuganira ku giciro yagurwa. Tottenham kandi igiye guha amasezerano mashya umunye Korea Son Heung-Min azagera 2025.

Umukinyi Jude Bellingham akomeje kwakirira amateka muri Real Madrid mu mikino 6 amaze gukina yinjije ibitego 6 anatanga umupira umwe wabyaye igitego.

Umukinyi Bukayo Saka wa Arsenal yaraye akinye umukino wa mbere muri UEFA champions league anatsinda igitego ke cya mbere muri iri rushanwa ubwo ikipe ya Arsenal yatsindaga PSV Eindhoven ibitego 4-0.

ikipe ya FC Barcelona yamaze kongerera amasezerano azagera 2028 umusore ukiri muto Alejandro Balde. Ikipe izashaka kumugura izatanga £1b.

Umunyezamu wa Manchester united Andre Onana yemeye ko yakoze amakosa ku mukino wa Champions league ikipe ye ya Manchester united yatsinzwemo Ibitego 4-3 na Bayern Munich. Nyuma y’umukino Onana yasabye igiganiro n’itangazamakuru yemera amakosa ye, ibi byatumye Rio Ferdinand wakiniye Manchester avuga ko bigaragaza ko Onana afite umutima wo kurwanira ikipe.

Related posts