Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Agezweho Iburayi Muhammed Sarah yabwiye amagambo akomeye abakinnyi bakinana, Isoko ryo muri Saudi Arabia ntirirafunga, ibya Ramos, David de Gea, Mbappe ???

Umukinyi wa Liverpool FC Muhammed Sarah yabwiye bagenzi be bakinana ko yifuza kuguma Anifield Ku kibuga cya Liverpool, nubwo Al Ittihad yo muri Saudi Arabia ikomeje kumwifuza.

Myugariro Serigio Ramos yamaze gusubira mu ikipe ya Sevilla nyuma y’imyaka 18 ayivuyemo akerekeza muri Real Madrid na Paris saint-Germain. Ramos yifuzwaga n’amakipe yo muri Saudi Arabia na Major League Soccer gusa yarabyanze, agigye gusinya amasezerano y’umwaka 1 muri Sevilla.

Ikipe ya Fenerbahçe yo muri Turkey iri kwifuza umukinyi Jorginho ukina hagati mu Kibuga mu ikipe ya Arsenal. Isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rizafunga kuwa 15 Nzeri muri Turkey.

Umuzamu David de Gea wahoze akina muri Manchester United ni umwe mu bakinnyi batari babona amakipe kugeza ubu. Amakipe yo muri Saudi Arabia akomeje kumuganiriza kugirango amwegukane.

Rutahizamu w’umufaransa Kylian Mbappe yafashije ikipe ye ya Paris saint-Germain gutsinda Lyon ibitego 4-1. Uyu mukinnyi kugeza ubu ntarafata umwanzuro kuhazaza he.

Myugariro wa Manchester city, umwongereza Kyle Wolker yongereye amasezerano azamugeza 2026 akinira iyi kipe.

Ibya Jordan Sancho n’umutoza we Eric ten Hag bikomeje guteza impaka ku mbugankoranyambaga, amakuru yandi akavuga ko mu kwezi kwa 1 umwaka utaha 2024, Sancho ashobora gutizwa muri Borussia Dortmund.

Thomas Partey wa Arsenal yagize ikibazo cy’imvune kizatuma amara hanze y’ikibuga hagati y’ibyumeru 6-8.

umukinnyi wa FC Barcelone Gavi kuri uyu mugoroba yakinaga umukino we w’ijana (100) muri iyi kipe, uyu musore yavutse mu mwaka 2004 mu kwezi kwa 8.

Umunyezamu wa Manchester united Andre Onana uyu munsi yagarutse mu ikipe ye y’igihugu ya Cameroon nyuma yaho bitari byagenze neza mu Gikombe k’Isi.

Related posts