Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Agezweho iburayi , Mason Greenwood arifuzwa n’ibihugu bitandukanye, Diego Simeone, Sancho, Bruno Guimaraes, Jose Mourinho, Real Madrid,…

Umutoza Diego Simeone usanzwe utoza ikipe ya Atletico Madrid akaba ari nawe mutoza uhembwa Amafaranga menshi mu batoza, biravugwa ko ibiganiro byamaze kurangira kugirango yongere amasezerano muri Atletico Madrid.

Umunye Portugal Portugal Jose Mourinho utoza ikipe ya As Roma mu gihugu cy’Ubutariyani, yatangaje ko agishaka gutoza iyi kipe gusa yemeza ko umunsi umwe azatoza muri Leta ya Soudi Arabia. Ikipe ya As Roma kandi yanyomoje amakuru yavugaga ko yifuza kwirukana Jose Mourinho.

Ikipe ya Napoli irikwifuza ba Rutahizamu 3 izasimbuza umunya Nigeria Victor Osimhen ufite amasezerano azamugeza 2025, muri abo bataka harimo Gabriel Jesus w’ikipe ya Arsenal, Umunya Spain ukinira Atletico Madrid Alvaro Morata na Jonathan David umunya Canada ukina muri Lille.

Ikipe ya Manchester City na Real Madrid ziri murugamba rwo gukura myugariro ukina kuruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Bayern Munich Alphonso Davis.

Mason Greenwood akomeje kwifuzwa n’ibihugu bitandukanye byifuza kumuha ubwenegihugu. Umutoza w’ikipe y’igihugu cya Jamaica yamaze gufungura imiryango kuri uyu musore mu gihe cyose yaba yifuza ubwenegihugu bwa Jamaica.

Umunye Brasil Bruno Guimaraes ukinira ikipe ya Newcastle United yamaze kongera amasezerano azamugeza 2028 akiri umukinyi w’iyi kipe, Ikipe izashaka kumugura irasabwa miliyoni £100m.

Ikipe ya Juventus irashaka gusinyisha umwongereza Jordan Sancho mu kwezi kwa Mutarama, Sancho ntabwo ameranye neza n’umutoza wa Manchester united Eric Ten Hag.

Related posts